The Noble Qur'an Encyclopedia
Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languagesThe Cow [Al-Baqara] - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Ayah 213
Surah The Cow [Al-Baqara] Ayah 286 Location Madanah Number 2
كَانَ ٱلنَّاسُ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ فَبَعَثَ ٱللَّهُ ٱلنَّبِيِّـۧنَ مُبَشِّرِينَ وَمُنذِرِينَ وَأَنزَلَ مَعَهُمُ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ لِيَحۡكُمَ بَيۡنَ ٱلنَّاسِ فِيمَا ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِۚ وَمَا ٱخۡتَلَفَ فِيهِ إِلَّا ٱلَّذِينَ أُوتُوهُ مِنۢ بَعۡدِ مَا جَآءَتۡهُمُ ٱلۡبَيِّنَٰتُ بَغۡيَۢا بَيۡنَهُمۡۖ فَهَدَى ٱللَّهُ ٱلَّذِينَ ءَامَنُواْ لِمَا ٱخۡتَلَفُواْ فِيهِ مِنَ ٱلۡحَقِّ بِإِذۡنِهِۦۗ وَٱللَّهُ يَهۡدِي مَن يَشَآءُ إِلَىٰ صِرَٰطٖ مُّسۡتَقِيمٍ [٢١٣]
(Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe (mu kwemera Allah, nyuma baza gutandukana), nuko Allah yohereza abahanuzi (kugira ngo) batange inkuru nziza banaburire, anabahishurira ibitabo bikubiyemo ukuri kugira ngo bikiranure abantu ku byo batavugaho rumwe. Nta n’abandi babishyamiranyeho uretse ababihawe (Abayahudi n’Abanaswara) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (Intumwa Muhamadi) kubera urwango hagati yabo. Nuko Allah ku bubasha bwe ayobora abemeye mu nzira y’ukuri (abandi) batavuzeho rumwe. Kandi Allah ayobora uwo ashaka inzira igororotse.