The Noble Qur'an Encyclopedia
Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languagesThe Table Spread [Al-Maeda] - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Ayah 44
Surah The Table Spread [Al-Maeda] Ayah 120 Location Madanah Number 5
إِنَّآ أَنزَلۡنَا ٱلتَّوۡرَىٰةَ فِيهَا هُدٗى وَنُورٞۚ يَحۡكُمُ بِهَا ٱلنَّبِيُّونَ ٱلَّذِينَ أَسۡلَمُواْ لِلَّذِينَ هَادُواْ وَٱلرَّبَّٰنِيُّونَ وَٱلۡأَحۡبَارُ بِمَا ٱسۡتُحۡفِظُواْ مِن كِتَٰبِ ٱللَّهِ وَكَانُواْ عَلَيۡهِ شُهَدَآءَۚ فَلَا تَخۡشَوُاْ ٱلنَّاسَ وَٱخۡشَوۡنِ وَلَا تَشۡتَرُواْ بِـَٔايَٰتِي ثَمَنٗا قَلِيلٗاۚ وَمَن لَّمۡ يَحۡكُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُ فَأُوْلَٰٓئِكَ هُمُ ٱلۡكَٰفِرُونَ [٤٤]
Mu by’ukuri, twahishuye Tawurati irimo umuyoboro n’urumuri. Ni na yo Abahanuzi biyeguriye Allah, Abihayimana n’abamenyi b’idini bifashisha mu gukiranura Abayahudi; kuko bahawe inshingano zo kubungabunga igitabo cya Allah, kandi bari n’abahamya bacyo. Bityo ntimugatinye abantu ahubwo mube ari njye mutinya, kandi ntimukagurane amagambo yanjye igiciro gito. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi.