عربيEnglish

The Noble Qur'an Encyclopedia

Towards providing reliable exegeses and translations of the meanings of the Noble Qur'an in the world languages

The Table Spread [Al-Maeda] - Kinyarwanda translation - Rwanda Muslim Association - Ayah 48

Surah The Table Spread [Al-Maeda] Ayah 120 Location Madanah Number 5

وَأَنزَلۡنَآ إِلَيۡكَ ٱلۡكِتَٰبَ بِٱلۡحَقِّ مُصَدِّقٗا لِّمَا بَيۡنَ يَدَيۡهِ مِنَ ٱلۡكِتَٰبِ وَمُهَيۡمِنًا عَلَيۡهِۖ فَٱحۡكُم بَيۡنَهُم بِمَآ أَنزَلَ ٱللَّهُۖ وَلَا تَتَّبِعۡ أَهۡوَآءَهُمۡ عَمَّا جَآءَكَ مِنَ ٱلۡحَقِّۚ لِكُلّٖ جَعَلۡنَا مِنكُمۡ شِرۡعَةٗ وَمِنۡهَاجٗاۚ وَلَوۡ شَآءَ ٱللَّهُ لَجَعَلَكُمۡ أُمَّةٗ وَٰحِدَةٗ وَلَٰكِن لِّيَبۡلُوَكُمۡ فِي مَآ ءَاتَىٰكُمۡۖ فَٱسۡتَبِقُواْ ٱلۡخَيۡرَٰتِۚ إِلَى ٱللَّهِ مَرۡجِعُكُمۡ جَمِيعٗا فَيُنَبِّئُكُم بِمَا كُنتُمۡ فِيهِ تَخۡتَلِفُونَ [٤٨]

Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse. Bityo, jya ubakiranura ukoresheje ibyo Allah yahishuye kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo ngo aguteshe ukuri kwakugezeho. Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira). Iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango umwe (Umat), ariko (si uko yabigenje) kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye; bityo nimurushanwe mu gukora ibyiza. Mwese muzagaruka kwa Allah, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe.